AS Kigali WFC yatsinzwe umukino mu gikombe cy'Amahoro ariko yerekana umuterankunga mushya

Kuri uyu wa gatatu kuri Kigali Pele Stadium ikipe ya AS Kigali WFC yatsinzwe na Police WFC umukino ubanza muri 1/4 mu gikombe cy'Amahoro.
Mu mukino watangiye ku isaha ya saa cyenda kuri Kigali Pele Stadium ikipe ya AS Kigali WFC yahabwaga amahirwe yo gutsinda umukino siko byagenze kuko yatsinzwe na Police WFC ibitego 2-1.

AS Kigali WFC niyo yatangiye ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Umwari Uwase Dudja, mu gice cya kabiri cy'umukino nibwo ikipe ya Police WFC yagarukanye imbaraga iza no kubona ibitego bibiri birangira yitwaye neza mu mukino ubanza.
Bimwe mu byo umutoza wa AS Kigali WFC yagarutseho yemeje ko impamvu ikomeye yatumye batakaza umukino ari uko abenshi mu bakinnyi ba AS Kigali WFC bakuze ugereranyije n'abakinnyi ba Police WFC, ni mu gihe umutoza wa Police WFC we yavuze ko bari biteze insinzi ndetse bagasoza akazi mu mukino ubanza.

AS Kigali WFC itarikoroherwa n'uyu mwaka w'imikino hategerejwe kureba niba izakora akazi mu mukino wo kwishyura ikaba yasezerera Police WFC nubwo hari abemeza ko ari akazi katoroshye.
Nubwo iyi kipe yatsinzwe umukino ariko yemeje ko igiye kujya ikorana n'Uruganda Roots Investment Group mu masezerano y'imikoranire aho bazajya bamamaza icyo kunywa cyarwo rwashyize ku isoko cyitwa BE ONE GIN. Iyi kipe izajya yamamaza iyo nzoga kuri buri mukino haba isigaye yose muri uyu mwaka ndetse bazanakomeze gukorana umwaka utaha.

Uhagarariye uru ruganda yadutangarije ko biyemeje gushora amafaranga mu mupira w'abagore kugira ngo nabo bagire uruhare mu iterambere ryawo.