Abantu bagira umunezero nyawo bageze ku myaka 33.

Mar 19th, 2026 06:43 AMBy Edison NIYOMUREMYI
Share
Abantu bagira umunezero nyawo bageze ku myaka 33.

70% by’abantu bafite hejuru y’imyaka 40 bemeza ko bagize ibyishimo nyabyo nyuma yo kugera ku myaka 33; nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’urubuga mpuzambaga rwo mu Bwongereza rwitwa Friends Reunited bubyerekana.

Imyaka 33 ni igihe gihagije ngo umuntu abe yavuye mu bwana ndetse n’ibindi bintu bidasanzwe umuntu akora mu bugimbi cyangwa ubwangavu, ariko na none aba agifite imbaraga z’urubyiruko.

 

Umuhanga mu bumenyi bw’imyitwarire ya muntu (psychlogist), Donna Dawson agira ati “kuri iyo myaka, umuntu ntaba akiri umwere, ariko uko abona ibiriho ku isi bituma agira ibitekerezo byo kumva ashoboye kugira icyo akora. Twumva dufitiye icyizere impano ndetse n’ubushobozi bwacu”.

 

Muri ubwo bushakashatsi, 16% by’abasubije bavuze ko batishimiye ubwana bwabo mu gihe 6% bonyine bavuze ko bagize umunezero bakiri mu ishuri; nk’uko byanditswe na Time Magazine.

 

Abasubije benshi bavuze ko ibyishimo byo ku myaka 33 bituruka mu kumva bamaze gufata umurongo mu kazi bakora ndetse no kugira inshuti n’umuryango. 36% by’abasubije bavuze ko bagize umunezero nyuma yo kugira umwana.

 

Abarenga kimwe cya kabiri bemeza ko bahisemo umwaka wa 33 kubera ko kuri uwo mwaka bari bagifite amafaranga yo kwishimisha mu buzima.

Inkuru Bijyanye
Izindi