Espagne iri mukaga nyuma yokwangira Trump gukoresha ibirindiro byayo arasa kuri Iran

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko igihugu cyabo kigiye guhagarika ubufatanye mu bucuruzi bwose na Espagne, kubera ko iki gihugu cyo mu Burayi cyanze ko ibirindiro byacyo byakwifashishwa na Washington mu kugaba ibitero kuri Iran.
Ku wa 28 Gashyantare 2026 ni bwo Israel na Amerika byagabye ibitero simusiga kuri Iran bihitana abayobozi b’iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati harimo n’uwari Umuyobozi Mukuru w’Ikirenga wayo, Ali Khamenei.
Amerika yakoresheje ibirindiro ifite muri aka karere n’ibindi by’ibihugu byo mu Burayi. Icyakora ab’i Madrid bo baba ibamba.
Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sanchez, yagaragaje ko ibyo Amerika yakoze kuri Iran bidakwiye arabinenga cyane, agaragaza ko ari ibikorwa biteje ibibazo.
Ku wa 2 Werurwe 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Espagne, Jose Manuel Albares, yavuze ko batazemerera Amerika ko ikoresha ibirindiro bya Naval Station Rota cyangwa Moron Air Base basanzwe basangiye na Amerika, mu kurasa kuri Iran.
Naval Station Rota ni ibirindiro bikoreshwa n’ingabo zirwanira mu mazi biherereye mu mujyi wa Cádiz mu gihe Moron Air Base yo ari ibirindiro bikoreshwa n’ingabo zirwanira mu kirere biherereye mu mujyi wa Morón de la Frontera. Byose biri mu majyepfo ya Espagne.
Albares yavuze ko ibi birindiro bitakoreshejwe ku wa 28 Gashyantare 2026 haraswa kuri Iran ndetse ko bitazigera bikoreshwa, igihe cyose intambara izamara.
Ku wa 3 Werurwe 2026, ubwo yari ku biro bye, Trump yagize ati “Tugiye guhagarika ubucuruzi bwose twari dufitanye na Espagne.” Trump yashimangiye ko ntacyo ashaka gukorana n’iki gihugu uko byagenda kose.
Ati “Espagne yanze ko dukoresha ibirindiro byayo ibyo ntacyo bitwaye. Ariko iyo tubishaka twagombaga kubikoresha. Twagombaga kugurukirizaho indege ntukabikoresha nta wari kuduhagarika.”
Ibi birindiro Espagne yanze ko Amerika ikoresha, byakoreshejwe cyane na Amerika mu 2001 mu ntambara yahuje Amerika na Afghanistan, byongera gukoreshwa mu 2003 ubwo Washington yatanaga mu mitwe na Iraq.
Morón Air Base kandi yakoreshejwe n’indege zifasha mu kongerera amavuta izindi ziri mu kirere ubwo OTAN yarasaga kuri Libya mu 2011 mu ntambara yasize Muammar Gaddafi wari umazi imyaka irenga 40 ku butegetsi yishwe.



