Nyuma yibihuha bitandukanye ku buzima bwe General Sultan makenga yongeye kugaragara mu ruhame

Mar 4th, 2026 01:12 AMBy Edison NIYOMUREMYI
Share
Nyuma yibihuha bitandukanye ku buzima bwe General Sultan makenga yongeye kugaragara mu ruhame

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa AFC/M23 (ARC), Gen. Sultani Makenga, yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’iminsi havugwa ibihuha bitandukanye ku buzima bwe.

Ku wa Mbere tariki ya 2 Werurwe ni bwo Makenga yagaragaye mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo giherereye muri Teritwari ya Rutshuru, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa ku basirikare bo mu mutwe udasanzwe 1,518 AFC/M23 yungutse.

 

Gen. Makenga mu ijambo yahavugiye, yagaragaje impungenge z’ibitero bya drone ingabo za Leta ya Congo Kinshasa zikomeje kugaba mu duce dutuwe n’abaturage benshi, ku buryo abenshi babitakarizamo ubuzima.

 

Uyu musirikare mu butumwa yahaye bariya bakomando, yabasabye gusanga nta gukererwa bagenzi babo bari ku mirongo y’urugamba itandukanye, mu rwego rwo gukomeza ubutumwa bwo kubohora no kurinda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

 

Ati: “Ingabo za FARDC ni ingabo zirangwa n’imigirire mibi itandukanye kandi ni yo turwanya, yemwe n’umuyobozi wazo (Tshisekedi) ubwe yavuze ko ingabo ze ari iz’abasabirizi. Ibyo byerekana ko ari we musabirizi mukuru. Si byo? Mwanze kuguma mu ngabo z’abasabirizi muhitamo kwihuza n’ingabo zigamije kwishyira ukizana, mu rwego rwo kubohora igihugu cyanyu, abavandimwe banyu ndetse n’abanye-Congo bose.”

 

Yakomeje agira ati: “Ndababwiye nti guhera uyu munsi tariki ya 2 Werurwe, muri abasirikare ba ARC. Mwarangije amahugurwa yanyu, ubu mushobora kwambara ingofero zanyu.”

 

Gen. Makenga yongeye kugaragara mu ruhame, nyuma y’igihe kigera ku cyumweru havugwa ibihuha bitandukanye ku buzima bwe.

 

Ni nyuma y’igitero cya drone ingabo za Leta ya RDC zagabye mu gace ka Rubaya ku wa 24 Gashyantare, kikicirwamo abasirikare ba AFC/M23 barimo Lt. Col Willy Ngoma wari umuvugizi w’igisirikare cy’uriya mutwe.

 

Nyuma ya kiriya gitero hakwirakwijwe inkuru z’uko na Makenga yaba yishwe, mu gihe izindi zavugaga ko yakomeretse bikomeye.

Inkuru Bijyanye
Izindi