Ihangana rirakomeje Paramount yongeye kuzamura igiciro cyo kugura Warner Bros ihanganiye na Netflix.

Feb 26th, 2026 05:03 AMBy undefined undefined
Share
Ihangana rirakomeje Paramount yongeye kuzamura igiciro cyo kugura Warner Bros ihanganiye na Netflix.

Paramount skydance yazamuye igiciro cyo kugura Warner Bros kigera kuri $31 ku mugabane, mu gihe Netflix nayo yari yamaze kumvikana kuyigura. Ibi bishobora gutuma hatangira ihangana rikomeye ku isoko ry’imyidagaduro muri Hollywood.

Paramount Skydance yongeye kuzamura igiciro yifuza kuguraho Warner Bros Discovery, mu gihe iyi sosiyete ihanganye na Netflix mu rugamba rwo kuyigarurira.

 

Warner Bros yatangaje ko Paramount yemeye kongera $1 ku mugabane, bituma igiciro kigera kuri $31 ku mugabane wishyurwa mu mafaranga ako kanya. 

 

Ubuyobozi bw’iyi sosiyete bwavuze ko iki cyifuzo gishya gishobora gutuma ihangana rikomeza ibiciro bikaba byazamuka cyane, bityo bakaba bagiye gukomeza ibiganiro mbere yo gufata umwanzuro wa nyuma.

 

Mu Ukuboza kwa 2025, Warner Bros yari yemeye kugurisha amashami yayo akora filime na serivisi zo kuri internet zirimo HBO kuri Netflix, mu masezerano angana na miliyari $82 harimo imyenda. 

 

Muri ayo masezerano, Warner Bros yari gusigarana ibindi bikorwa birimo imiyoboro ya televiziyo isanzwe ndetse na CNN, zikazahinduka sosiyete zigenga.

 

Nyuma yo guterwa utwatsi kenshi, Paramount yasubiye ku meza y’ibiganiro itanga $31 ku mugabane, ndetse yemera no gutanga miliyari $7 mu gihe amasezerano atagenda neza. 

 

Yanemeye kwishyura miliyari $2.8 Warner Bros yagombaga guha Netflix mu gihe isezerano ryo kugurisha ryaseswa.

 

Umuyobozi mukuru wa Netflix, Ted Sarandos, aherutse gutangaza ko ibi byose ari inzira isanzwe y’isoko, agaragaza ko kompanyi ayoboye isanzwe igura mu buryo bwitondewe.

 

Paramount Skydance ishyigikiwe n’umunyemari Larry Ellison, ikaba iyobowe n’umuhungu we David Ellison.

 

 Iyi sosiyete imaze igihe igaragaza ko ishaka kwagura ibikorwa byayo muri Hollywood no guhinduka igihangange mu myidagaduro ku rwego mpuzamahanga.

 

Abasesenguzi bavuga ko Warner Bros ishobora kuba iri gukoresha iri hangana mu kuzamura igiciro kurushaho, kuko hari abatekereza ko gishobora no kugera kuri $33 ku mugabane mbere y’uko hafatwa icyemezo cya nyuma.

 

Abadepite muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagaragaje impungenge ku bijyanye no kwiharira isoko ndetse n’ingaruka ku nganda z’imyidagaduro, cyane cyane ku bijyanye n’ibiciro bya serivisi zo kureba filime kuri internet.

 

Ubuyobozi bwa Warner Bros bwatangaje ko buzakomeza ibiganiro mbere yo gufata umwanzuro wa nyuma ku masezerano buzahitamo.

Inkuru Bijyanye
Izindi
 Abasore Baryamanye Bari Babyumvikanyeho: Icyo Semuhungu Avuga Ku Byaha Akurikiranweho
Abasore Baryamanye Bari Babyumvikanyeho: Icyo Semuhungu Avuga Ku Byaha Akurikiranweho

Semuhungu Eric wamamariye ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda ntiyemera ibyo aregwa n’abasore babiri bamushinja kubasambanya ku gahato akavuga ko baryamanaga babishaka ndetse banabyumvikanyeho.

Reba inkuru
 Kwibuka32: Filimi “Beyond the Genocide” ikomeje kwandika amateka aho yifashishwa muri Kaminuza zo mu Rwanda no muri Brazil
Kwibuka32: Filimi “Beyond the Genocide” ikomeje kwandika amateka aho yifashishwa muri Kaminuza zo mu Rwanda no muri Brazil

Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bikomeje ibihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, filimi mbarankuru yitwa Beyond The Genocide yayobowe na Zion Sulaiman Mukasa Matovu, ikomeje kwandika amateka mashya mu rugendo rwa sinema y’u Rwanda ndetse no hirya no hino ku Isi aho irikwifashishwa mu Kwigisha amateka no mu biganiro byimbitse mu banyeshuri, cyane cyane muri za kaminuza zitandukanye kuva mu Rwanda kugera muri Brazil n’ibindi bihugu.

Reba inkuru
Eric Semuhungu yatawe muri yombi
Eric Semuhungu yatawe muri yombi

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko Semuhungu Eric yatawe muri yombi ku wa 9 Mata 2026.

Reba inkuru
#Kwibuka32: Minisitiri Amb Nduhungirehe na Utumatwishima bifatanyije n'urubyiruko 12,000 rwitabiriye igikorwa cya “Our Past26”
#Kwibuka32: Minisitiri Amb Nduhungirehe na Utumatwishima bifatanyije n'urubyiruko 12,000 rwitabiriye igikorwa cya “Our Past26”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, bifatanyije n'urubyiruko rurenga ibihumbi 12 rwitabiriye igikorwa “Our Past26”, kigamije kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Reba inkuru