Papa Cyangwe yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza urukundo yakundaga Gaby Kamanzi

Feb 26th, 2026 05:00 AMBy undefined undefined
Share
Papa Cyangwe yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza urukundo yakundaga Gaby Kamanzi

Umuraperi Papa Cyangwe yatangaje ko kuva kera yakundaga umuhanzikazi wa gospel Gaby Kamanzi, ibintu byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga. Ibi bije mu gihe akomeje kwizihiza imyaka itanu amaze mu muziki no kugaragaza impinduka mu buzima bwe bwite.

Abijuru King Lewis, uzwi nka papa cyangwe ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze kwandika izina rikomeye mu muziki. Yamenyekanye cyane mu gihe yakoreraga munzu ifasha abahanzi ya Rocky Entertainment, ariko nyuma aza kuyivamo atangira gukora umuziki ku giti cye bitewe no kutumvikana n’ubuyobozi bw’iyo nzu.

 

Mu ndirimbo zamumenyekanishije harimo “Ngaho”, “Mu Bigori”, “Ntabya Gang”, “Nabonye Nyaza”, “Yale Yale”, “Nikiniki” n’izindi nyinshi zakunzwe n’abatari bake. Azwiho kutaripfana aho avuga ibintu uko abyumva ntaguca kuruhande.

 

Mu minsi ishize, Papa Cyangwe yongeye kurikoroza kumbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko kuva kera yakundaga umuhanzikazi wa gospel Gaby Kamanzi. Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Murindahabi Irene cyanyuze ku muyoboro wa YouTube wa MIE Empire.

 

Muri icyo kiganiro, Papa Cyangwe yagize ati: “Kera nakundaga Gaby Kamanzi, kandi nanubu ndacyamukunda.” Ibi byateye impaka ku mbuga nkoranyambaga, benshi batungurwa no kumva umuraperi uzwi mu njyana ya hip hop atangaza urukundo yakunze uyumuhanzikazi wa gospel.

 

Ku ruhande rwa Gaby Kamanzi, ntacyo arabivugaho. amazina ye nyakuri ni Irene Ingabire Kamanzi. Yavutse mu 1981, avukira i Lubumbashi mu Ntara ya Katanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yakuriye mu muryango w’abana batandatu, atangira kugaragaza impano yo kuririmba akiri umunyeshuri.

 

Yatangiye kumenyekana cyane mu 1997 nyuma yo kwakira agakiza, aririmba mu itsinda rya Singiza Ministries mu ishuri rya St Esprit riherereye mu karere ka Nyanza. Uyu muhanzikazi yaje kuba umwe mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no mu karere k’Ibiyaga Bigari.

 

Gaby Kamanzi bamwe bamufata nkumwamikazi wa Gospel kubera ijwi rye n’uburyo ayobora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Mu 2021 yasohoye album yise “Emmanuel”. Inzu imutunganyiriza umuziki yitwa Moriah Entertainment. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Amahoro” ndetse n’izindi nyinshi zamuhesheje ibihembo birimo Salax Awards, Groove Awards na Sifa Rewards.

 

Uretse ibikorwa bye bya muzika, Gaby Kamanzi akunze kubazwa ku mbuga nkoranyambaga impamvu adashaka, ariko we akagaragaza ko ubuzima bwe bwite ari ubwe kandi ko akomeje kwibanda ku murimo w’Imana.

 

Ku rundi ruhande, Papa Cyangwe aherutse gukora igitaramo gikomeye yise “Papa Cyangwe 5 Years Experience” cyabereye muri Kigali Universe, aho yizihizaga imyaka itanu amaze mu muziki. Iki gitaramo cyitabiriwe n’abakunzi be benshi, ibyo avuga ko byamushimishije cyane.

 

Yakomeje no gushyira hanze indirimbo nshya nyinshi, harimo niyo aherutse gukorana na Marina yasohotse ku wa 20 Gashyantare 2026,akaba ariyo iheruka ndetse n’izindi zitegerejwe.

 

Papa Cyangwe avuga ko muri uru rugendo rw’imyaka itanu habayemo impinduka zikomeye mu buzima bwe bwite. Yemeza ko atakiri ingaragu ahubwo ko ari umugabo ufite umuryango. 

 

Yagize ati: “Muri iyi myaka itanu, navuyemo umugabo, ngira umuryango. Ni kimwe mu bintu byanshimishije cyane, kuko umuryango ari ikintu twese twifuza. Byampinduye mu myitwarire no mu buryo ngaragaramo.”

 

Ibi byose bigaragaza uko abahanzi nyarwanda bakomeje gukura no gutera imbere, haba mu muziki no mu mibereho yabo bwite, bakarushaho kuba icyitegererezo ku rubyiruko rubakurikirana.

Inkuru Bijyanye
Izindi
 Abasore Baryamanye Bari Babyumvikanyeho: Icyo Semuhungu Avuga Ku Byaha Akurikiranweho
Abasore Baryamanye Bari Babyumvikanyeho: Icyo Semuhungu Avuga Ku Byaha Akurikiranweho

Semuhungu Eric wamamariye ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda ntiyemera ibyo aregwa n’abasore babiri bamushinja kubasambanya ku gahato akavuga ko baryamanaga babishaka ndetse banabyumvikanyeho.

Reba inkuru
 Kwibuka32: Filimi “Beyond the Genocide” ikomeje kwandika amateka aho yifashishwa muri Kaminuza zo mu Rwanda no muri Brazil
Kwibuka32: Filimi “Beyond the Genocide” ikomeje kwandika amateka aho yifashishwa muri Kaminuza zo mu Rwanda no muri Brazil

Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bikomeje ibihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, filimi mbarankuru yitwa Beyond The Genocide yayobowe na Zion Sulaiman Mukasa Matovu, ikomeje kwandika amateka mashya mu rugendo rwa sinema y’u Rwanda ndetse no hirya no hino ku Isi aho irikwifashishwa mu Kwigisha amateka no mu biganiro byimbitse mu banyeshuri, cyane cyane muri za kaminuza zitandukanye kuva mu Rwanda kugera muri Brazil n’ibindi bihugu.

Reba inkuru
Eric Semuhungu yatawe muri yombi
Eric Semuhungu yatawe muri yombi

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko Semuhungu Eric yatawe muri yombi ku wa 9 Mata 2026.

Reba inkuru
#Kwibuka32: Minisitiri Amb Nduhungirehe na Utumatwishima bifatanyije n'urubyiruko 12,000 rwitabiriye igikorwa cya “Our Past26”
#Kwibuka32: Minisitiri Amb Nduhungirehe na Utumatwishima bifatanyije n'urubyiruko 12,000 rwitabiriye igikorwa cya “Our Past26”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, bifatanyije n'urubyiruko rurenga ibihumbi 12 rwitabiriye igikorwa “Our Past26”, kigamije kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Reba inkuru