Nigeria: Umwihariko wa John Amanam ukora insimburangingo z’abirabura

John Amanam ni umunyabugeni wo muri Nigeria umaze kubaka izina ku mbuga nkoranyambaga, kubera gukora inyunganirangingo n’insimburangingo zikozwe mu buryo buhambaye (hyper-realistic prosthetics), cyane cyane yita ku zambarwa n’abirabura ku buryo zisa neza n’uruhu rwabo kandi zikabakwira neza ku buryo bigoye kureba umuntu ukamenya ko ayambaye.
Afite sosiyete ikora izo ngingo yitwa Immortal Cosmetic Art, zirimo iz’intoki, ibiganza, amaguru n’izindi. Bamwe mu bamukurikira bagaragaza ko ibikorwa bye uretse kuba bigize igice cy’ubuvuzi, binagarurira icyizere bamwe mu biraburabura bafite ubumuga bakenera izo nyunganirangingo n’insimburangingo.
Urubuga Afro American Newspapers muri 2023 rwatangaje ko umuvandimwe wa Amanam yatakaje ingingo nyuma yo gukora impanuka, batumije mu mahanga izo kumukoreshaho haza izidasa n’uruhu rwe, Amanam aba ari ho akura igitekerezo cy’icyo yakora mu kumufasha ndetse no gufasha abandi bafite ikibazo nk’icye.







