Arsenal FC yifatanyije n’u Rwanda mu bihe byo #Kwibuka31

Apr 7th, 2025 08:25 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
Arsenal FC yifatanyije n’u Rwanda mu bihe byo #Kwibuka31

Ikipe ya Arsenal FC ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza (Premier League) yafashe mu mugongo Abanyarwanda mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

Ni ubutumwa iyi kipe yatanze mu gihe mu Rwanda no ku Isi  hatangiye Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ni bo batangije iki gikorwa tariki ya 7 Mata 2025, iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi aho bunamiye imibiri y’inzirakarengane za Jenoside, banacana urumuri rw’icyizere cyerekana ahazaza h’Abanyarwanda  ruzamara iminsi 100.

 

Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

 

Tariki ya 26 Mutarama 2018 ni bwo Loni yasabye ko tariki ya 7 Mata iba Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Arsenal FC iri mu makipe yifatanyije n’u Rwanda, aho mu butumwa yashyize kuri X yamenyesheje amahanga icyo Kwibuka bisobanuye.

 

Iyi kipe yavuze ko “Uyu munsi twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.”

 

Arsenal ifitanye umubano n’u Rwanda kuko kuva muri Gicurasi 2018 Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwinjiye mu bufatanye n’iyi kipe ya Arsenal FC yo muri Premier League.

 

Ni amasezerano yafashije u Rwanda mu ngeri nyinshi, aho rubasha kwinjiza amafaranga aturuka mu bukerarugendo ndetse n’isura hamwe n’amateka yarwo akarushaho kumenyekana.

arsenal kwibuka (1).jpg

 

 

Inkuru Bijyanye
Izindi