Alikiba yifatanyije n'Abanyarwanda muri ibihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuririmbyi Ali Saleh Kiba wamamaye nka Alikiba muri muzika, yifatanyije n’Abanyarwanda ndetse n’inshuti z'u Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muhanzi yifashishije imbuga nkoranyambaga akoresha atangaza ko yifatanyije n’Abanyarwanda muri ibibihe byo Kwibuka ndetse avuga ko ibyabaye mu myaka 31 ishize bitazongera kubaho ukundi.
Yanditse agira ati “Twifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntibizongera ukundi.”
Ni ubutumwa uyu muhanzi yatangaje kuri uyu wa Mbere tariki 7 Mata 2025, mu gihe Abanyarwanda n’inshuti batangiye icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni mu gihe cy’amezi atatu.
Mu bihe bitandukanye Alikiba, yakunze kugaragaza ko yumva neza amateka asharira Abanyarwanda banyuzemo, akifatanya nabo mu kuzirikana no kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu munyamuziki w'imyaka 38 ari mu bahanzi Mpuzamahanga basaba buri wese guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
