11 ba Super Eagles bashobora kubanzamo bahura n'Amavubi y'u Rwanda

Mar 21st, 2025 06:14 AMBy Heritier TWIZERIMANA
Share
11 ba Super Eagles bashobora kubanzamo bahura n'Amavubi y'u Rwanda

Ku isaha ya saa kumi n'ebyiri kuri Stade Amahoro ikipe y'igihugu ya Nigeria irakirwa n'U Rwanda mu mukino wa gatanu mu itsinda C mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.

Ni umukino muri rusange Nigeria iri ku gitutu cyo gushaka amanota atatu ya mbere kuko imikino 4 imaze gukinwa yanganyijemo 3 itsindwa umukino umwe, ibituma Abanya-Nigeria bakanira cyane uyu mukino. 
 

Dore abakinnyi 11 umutoza wa Nigeria Eric Chelle ashobora kubanzamo muri uyu mukino:

stanley-bobo-nwabali-of-nigeria-awarded-totalenergies-player-of-the-match-during-the-2023-africa-cup-of-nations-semifinal-between-nigeria-and-south-africa.webp

 

Mu izamu nk'ibisanzwe Stanley Nwabali niwe ufite amahirwe menshi yo kubanzamo. Mu myaka ishize uyu muzamu niwe wakunze kubanza mu kibuga ndetse ubwo Nigeria yari mu gikombe cya Afurika giheruka Stanley Nwabali usanzwe akanira ikipe ya Chippa United yo muri Afurika Y'Epfo yagaragaje ubuhanga budasanzwe ibyo bituma ari we ushobora kubanzamo uyu munsi. 

 

SOK_William-Ekong_Captain.webp


 

Muri ba myugariro Kapiteni wa Nigeria William Troost-Ekong araba ayoboye bagenzi be, bitewe n'imvune z'abakinnyi babiri batahamagawe kandi basanzwe babanzamo, Semi Ajayi na Gabriel Osho, umutoza wa Nigeria ashobora gukoresha Calvin Bassey mu mutima wa ba myugariro nubwo uyu mukinnyi ukinira Fulham yo mu Bwongereza akenshi akina ku ruhande rw' i bumoso muri ba myugariro, ahubwo kuri urwo ruhande Bruno Onyemaechi niwe bishoboka cyane ko aza kuhakina. 


Ku ruhande rw'i buryo muri ba myugariro ntagihindutse harabanzamo Ola Aina ukinira Nottingham Forest yo mu Bwongereza, uyu mukinnyi mu mikino Nigeria imaze igihe ikina akenshi niwe ubanzamo kuri urwo ruhande.

 

ABO HAGATI MU KIBUGA

Alex-Iwobi.jpeg

 

Hagati mu kibuga Wilfred Ndidi ashobora kuza kubanzamo agakina arinda cyane ubwugarizi bwa Nigeria nkuko asanzwe abikora, hagati kandi Alex Iwobi niwe ufite amahirwe menshi yo kubanzamo akaza gukina ageza imipira kuri ba rutahizamu ba Super Eagles mu gihe Raphael Onyedika abanjemo yaza kuba  akora akazi ko gufasha  Wilfred Ndidi kwambura imipira ariko anagerageza kugeza imipira imbere. Gusa kuri Raphael Onyedika umutoza ashobora no kuza gukoresha Alhassan Yusuf nyuma yuko yigaragaje cyane mu gikombe cya Afurika.

 

BA RUTAHIZAMU

Super-Eagles.jpg


 

Muri ba rutahizamu umutoza Eric Chelle nta gihindutse ashobora kubanzamo Ademola Lookman ukinira Atalanta ku ruhande rumwe. Uyu mukinnyi ufite igihembo cy'umukinnyi mwiza wa Afurika cya 2024, ari mu bihe byiza ku buryo afite amahirwe menshi yo kuza kubanzamo. 


Ku rundi ruhande Moses Simon niwe ushobora kubanzamo, uyu mukinnyi ni umwe mu bamaze imyaka itari mike afite umwanya ubanzamo muri Super Eagles ndetse kuri ubu bitewe nuko uwakabanjemo wundi Samuel Chukwueze muri iyi minsi atari mu bihe byiza, ibyo biraha amahirwe Moses Simon yo kubanzamo. 


Kuri numero 9, rutahizamu Victor Osimhen niwe ushobora kubanzamo, uyu mukinnyi wegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza wa Afurika mu mwaka wa 2023 niwe ushobora kubanzamo bitewe nuko ari mu bihe byiza mu ikipes ya Galatasaray, mu mikino 30 amaze gukinira iyi kipe yayitsindiye ibitego 26 atanga imipira 5 yavuyemo ibitego.

Victor Osimhen, Super Eagles vs Rwanda.jpg


Kugeza ubu Nigeria ifite amanota 3 mu gihe U Rwanda rufite amanota 7, undi mukino waraye ubaye muri iri tsinda C, Zimbabwe yanganyije na Benin ibitego 2-2. Afurika y'Epfo yo irakira Lesotho. 
 

Inkuru Bijyanye
Izindi