Wari uzi ko hariho indwara yo gutinya kugira ibyishimo?

‘Cherophobia’ ni indwara y’ubwoba ituma umuntu atinya kwishima, kuko aba atekereza ko ibyo byishimo birakurikirwa n’akaga cyangwa umubabaro mwinshi.
Urubuga rw’Abanyamerika rushyirwaho inkuru z’ubuzima, Healthline Media, rutangaza ko impamvu nyamukuru zitera Cherophobia zishobora gutandukana, ariko ko akenshi zituruka ku kuba umuntu afite ihahamuka ryaturutse ku kuba mu gihe cyahise yarigeze kugira ibyishimo byinshi bigakurikirwa n’agahinda.
Urugero nk’umuntu wagaragarijwe urukundo ku munsi we w’isabukuru y’amavuko ndetse abantu yishimira bakamukorera ibirori byo kuyizihiza, ashobora kwibasirwa n’ihahamuka nyuma aramutse yumvise inkuru mbi ko umuntu akunda cyane yapfuye nyuma y’ibyo byishimo yari yagize.
Uwo muntu aramutse adakize neza icyo gikomere, ashobora kwibasirwa n’indwara y’ubwoba bwo kwishima cyane, kuko aba atekereza ko ibyo byishimo birakurikirwa n’agahinda.
Abibasiwe na ‘Cherophobia’ akenshi bagira ubwoba cyangwa bakagira impungenge iyo bageze mu bihe bishobora kubazanira ibyishimo nko kwitabira ibirori, iminsi mikuru, cyangwa ibindi bikorwa bishimishije.
Ibyo bituma uwibasiwe na ‘Cherophobia’ akunda kwifata no kwirinda kujya ahantu hashimishije cyangwa akishyira mu muhezo ntagere ahahurira abantu benshi bateranye bafite nk’ibyo bashaka kwishimira, ibyangiza imibanire ye n’abandi, bikagira ingaruka mbi ku kazi ke ndetse n’ubundi buzima bwe bwa buri munsi.
Uramutse wiyumva uko ugirwa inama yo kugana abajyanama mu by’imitekerereze, kuko utabikoze wakwibasirwa w’indwara zo mu mutwe zituruka ku bwigunge, agahinda gakabije n’izindi.