Umwihariko w’ibihangano by’ubugeni byamuritswe na Teta Mediatrice wanyuze muri Art-Rwanda Ubuhanzi

Umunyabugeni Teta Mediatrice Uwamahoro aherutse ku murika ibihangano bishya bigera kuri 41 binyuze mu imurikabikorwa (Exhibition) yise “Changeable Mindset” guhinduka kw’imyumvire, igikorwa yateguye mu myaka ibiri yose.
Ni imurikabikorwa rye (Solo Exhibition) rigamije guhindura uko abantu babona ubugeni, ndetse no kugaragaza ko butagarukira gusa ku bishushanyo bisanzwe byo ku bitambaro.
Ibirori byo kumurika Ibi bihangano bishya byabereye muri Park Inn by Radisson Kigali ku wa 28 Werurwe 2026, byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye, kuva ku banyabugeni bagenzi be, abahanzi n’abandi baturutse hirya no hino baje kwihera ijisho ibihangano bisaga 41 Teta yamuritse.
Teta Mediatrice avuga ko intego nyamukuru y’ibi birori yari ukwerekana ko ubugeni atari igikorwa gifungiye ahantu hamwe gusa kigarukira mubishushanyo gusa nkuko bamwe babitekereza.
Ati: “Nashakaga kugaragaza ko ubugeni ari ikintu kinini, kandi ko nk’umunyabugeni ataguma ku kintu kimwe gusa.”
“Ubwiza dushyira aho dutuye bugomba no kugera kuri twe ubwacu.”
Uyu munyabugeni yerekanye ibihangano bigera kuri 41 bifite ubutumwa butandukanye yamaze imyaka ibiri abitegura.
Ibi bihangano birimo n’imyambaro itandatu yise “Uburanga” yakoze ashingiye ku bishushanyo yahanze, ikintu kitari gisanzwe mu bugeni bwo mu Rwanda.
Ibyo Teta yakoze byatanze isura nshya y’ubugeni mu gihugu aho igihangano kitagarukira ku rukuta cyangwa kurubaho gusa, ahubwo cyahava kikanagera no ku mubiri w’umuntu.
Iri murikabikorwa ryanabaye ihuriro ry’ubuhanzi dore ko abitabiriye basusurukijwe n’abahanzi barimo Umusizi Murekatete, Mugaara, Sam Skay, Bolingo, Joshua na David.
Muri ibi birori Teta Mediatrice yabashije kugurisha bimwe mu bihangano yahanze, yungutse abantu bashya batari bazi impano ye, ndetse yagutse mu bitekerezo no mu mikorere.
Teta Mediatrice Uwamahoro ari mu cyiciro cy’abanyabugeni bashaka guhindura amateka y’ubugeni mu Rwanda.
Uyu mukobwa si mushya muri ibi bikorwa nubwo ari ubwa mbere akoze imurikabikorwa ryo kugiti cye (Solo Exhibition) ariko yitabiriye byinshi mu birori nk’ibi.
Mu 2023 yitabiriye Imurikabikorwa (Exhibition) ryabereye i Musanze , umwaka ukurikiyeho yitabiriye iryabereye muri Ubumwe Grand Hotel mu 2024, n’iryabereye muri Camp Kigali mu 2026.
























Mu 2024 Teta yanakoze imurikagurisha ry’ubugeni ryiswe “Smell of Success” yafatanyije na Derrick Mugisha.
Uyu mwaka Imurikabikorwa “Changeable Mindset” ryagaragaje ko ubugeni bushobora guhindura imyumvire, bugahuza ibice bitandukanye by’ubuzima, kuva ku rukuta kugera ku myambaro, no mu mitekerereze y’abantu.



