Airtel Rwanda na ZTE bamuritse telefone nshya ya ZTE Blade A36
Airtel Rwanda yifatanyije na ZTE mu kwagura ikwirakwira rya telefone zigezweho (Smartphones) ku batura rwanda binyuze muri gahunda ya ‘Hitamo Ibirenze’ yagenewe abakiriya bayo.
Ni ubufatanye Airtel Rwanda, ifitanye na ZTE, ikigo cy’indashyikirwa mu ikoranabuhanga ku isi, Aho ku wa 11 Kamena 2026 kuri Zaria Court bamuritse telefone yo mu bwoko bwa ZTE Blade A36.
Iyi telefone iboneka ku mashami yose ya Airtel (Airtel Service Centers) mu gihugu hose ku giciro cyiza cya 119,000 Rwf.
Telefone ya ZTE Blade A36 ifite ekara (screen) ya 6.7-inch, batiri ikomeye ifite 5000mAh, ububiko bwa 64GB, camera y’inyuma ya 13MP.
Iyi ni telefone izafasha abakiriya ba Airtel bifuza guhora basabana n’ababo, gukorera akazi kuri telefone no kwidagadura.
Mu rwego rwo gutanga ibirenze nkuko ari kamere ya Airtel, abakiriya bazagurira iyi telefone ku mashami ya Airtel bazahabwa iminota yo guhamagara ukwezi kose ku mirongo yose ndetse na 1GB buri munsi mu gihe cy’iminsi 30.
Iki gikorwa kije gishimangira imikorere ya Airtel Rwanda mu kuzamura imikoreshereze ya telefone zigezweho ku baturarwanda bose.
Ikindi ni uko iyi gahunda ije yongera imbaraga ku muhigo ukomeye wa Airtel Rwanda yise “HITAMO IBIRENZE” ugamije guha abakiriya bayo ububasha byisumbuye mu itumanaho ku biciro bitagoranye, kandi mu buryo bworoheje ndetse n'ibindi bikorwa bijyanye n’itumanaho rigezweho.



