Nyuma yimyaka Icyenda akorera RBA Gloria Mukamabano yasezezeye kuri Television Yigihugu.

Umunyamakuru Gloria mukamabano yasezeye nyuma yimyaka ikenda yari amaze akora kuri RBA gusa ntabwo yigeze atangaza ikigiye gukurikiraho cyangwa ahandi agiye kwerekeza.
Kuri uyu wakane tariki 26 gashyantare 2026, Gloria mukamabano wamamaye mumakuru kuri televiziyo rwanda yasezeye kuri iyimirimo.
yasezeye nyuma yimyaka ikenda yari amaze akora kuri RBA gusa ntabwo yigeze atangaza ikigiye gukurikiraho cyangwa ahandi agiye kwerekeza.
Mu busanzwe amazina yiswe na babyeyi ni Gloria Mukamabano yabonye izuba taliki ya 18 Mutarama mu mwaka w’i 1992 avukira I kigali ,akaba ari umwana w’imfura mu muryango wabo w’abana batanu . ibijyanye no gukunda umuziki si ikintu cyaje Gloria akuze kuko wari umuhamagaro we kuva akiri muto .
ubwo yigaga mu mashuli abanza Gloria yatangiye gukunda ndetse akajya aririmba indirimbo za Mariah carey umunyabigwi mu njyana ya RnB .
Mu mwaka w’i 2006 Ubwo yari ageze mu mwaka wa kabiri wa mashuli yisumbuye ku ishuli rya saint bernadette icyo gihe yagiye mu itsinda rya muzika afatanyije na bandi bakobwa batatu maze iryo tsinda baryita Girls of the city abangaba mu gihe gito bari bageze muri studio kwa producer nyakwigendera Dr. jack maze abafasha gukora indirimbo yabo ya mbere bise iyo nkubonye.
Iyi ndirimbo ntabwo yabashije kubagira ibyamamare maze nyuma y’iminsi aba bakobwa baje gusoza amasomo y’icyiciro rusange maze binaviramo rya tsinda ryabo gutandukana buri wese anyura ize nzira ni cyane ko bari bagiye gukomeza amashuli y’isumbuye icyiciro gisoza ibizwi nka ( Advanced Level).
Mu mwaka w’i 2008 ubwo yari umunyeshuli mu mwaka wa kane w’amashuli yisumbuye ku ishuli rya Saint joseph Kabgayi Gloria yaje kuhahurira n’undi mukobwa witwa Debby console Iradukunda , aba bombi baje kuba inshuti za hafi ni cyane ko ibihe byabo binini babaga baganira ku masomo ndetse n’umuziki , nyuma y’iminsi micye aba bombi baje gushinga itsinda ry’umuziki baryita Lucky girls , bifashishije amajwi yabo ndetse n’impano zabo zihambaye Gloria na Debby bashimishije abanyeshuli bigaga ku ishuli rya mutagatifu yozefu I kabgayi hagatimyaka ya 2008 – 2010.
Nyuma yo gusoza amashuli yisumbuye Grolia na Debbie baje kongera guhura nanone ari abanyeshuli muri kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami ry’itumanaho n’itangazamakuru, Mu mwaka w’i 2011 bombi baje kwitabira irushanwa ryo kwandika indirimbo rya Hanga Umurimo ryari ryateguwe na ministeri y’ubucuruzi n’inganda icyo gihe MINICOM.
Muri iri rushanwa baje kwegukana umwanya wa kane inyuma ya bahanzi barimo Danny vumbi , Dieudonne Munyanshoza ndetse na Jean paul samputu.Nyuma yaho haje kuza irindi tsinda ryitwa Lucky girls aho bigaga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda maze bafata umwanzuro wo guhindura izina niko kwiyita Bright Girls.
Iri tsinda rya Bright Girls Mu mwaka w’i 2012 mu kwezi kwa mbere nibwo baje gusohora indirimbo yabo ya mbere ni indirimbo bise ‘ Njye nawe’ yatunganyirijwe muri studio ya TOP5sai kwa producer Jeanluc , indirimbo iri tsinda ryakurikijeho yitwa Buzacya , bakoze kandi iyitwa wowe ndetse n’izindi nyinshi. Nyuma yaho rya tsinda rya bright girls ibikorwa bya muzika byatangiye kugabanuka ariko mwuwo mwaka w’i 2012 Gloria mukamabano we yakomeje umuziki ndetse hari indirimbo nyinshi zamenyekanye uyu mutegarugori yashyizemo ijwi rye muri uwo mwaka Zimwe murizo zirimo :– Bye bye Nyakatsi yakoranye na bulldog
– Bihoyiki yakoranye na bulldog
– Ubuto bwanjye yakoranye na fireman
– Imizingo yatakaye yakoranye na diplomate
– Ndiho yakoranye na ciney
– SMS yakoranye n’itsinda rya Just family
– Uwo nifuzaga yakoraye na sajou Ndetse n’izindi nyinshi.
Muri 2012 kandi Gloria Mukamabano yafashije Miss jojo mu kuririmba ubwo yamurikaga album ye ya kabiri yise woman , Gloria kandi yafashije tomclose ubwo yaririmbiraga abari bitabiriye igitaramo cyo kwita izina abana b’ingagi mu karere ka Musanze muri uwo mwaka.
Mu 2012 kandi Gloria yari umuririmbyi wa karaoke muma hotel atandukanye mu mujyi wa Kigali amwe murayo twavugamo nka hotel umubano ndetse n’izindi zitandukanye.
Mu 2015 Gloria yaje gusoza amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri kaminuza nkuru y’u Rwanda aho yize mu ishami ry’itumanaho n’itangazamakuru , Gloria yagiye gusoza amasomo ya kaminuza ibijyanye na muzika asa nuwabiretse. hagati ya 2012-2015 akaba yari umunyamakuru kuri Radio na Tv10 nyuma yaho mu mpera za 2015 akaba yaraje kurambagizwa na Royaltv maze aza kuyikorera hagati ya 2015-2016. Ubwo yari umunyamakuru kuri Royaltv yakoranaga na mugenzi we banabanye mu itsinda rya Bright girls ariwe Debby console Iradukunda.
Mu mpera z’umwaka w’i 2016 Gloria Mukamabano yaje kwerekeza kuri RBA ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru akaba arinaho yakoraga kugeza uyu munsi mu ishami ryo gusoma amakuru mu kinyarwanda ndetse akaba yari umuyobozi w’ishami rya kabiri rya television Rwanda ariryo rizwi cyane nka KC2.



