Abasore 45% bo mu myaka 18-25 badafite abakunzi bibasirwa n’ubwigunge

Mar 11th, 2025 08:32 AMBy Idukunda Kayihura Emma Sabine
Share
Abasore 45% bo mu myaka 18-25 badafite abakunzi bibasirwa n’ubwigunge

Ubushakashatsi bugaragaza ko abasore 45% bari hagati y’imyaka 18-25 baba batarigeze bateretaho umuntu ngo bakundane, bibasiwe n’ubwigunge bukabije ndetse badatekanye ibizwi nka ‘Dysphoric Singlehood’, ibigaragaza uko abasore benshi bo mu cyiciro cy’iyo myaka babayeho mu bwigunge n’agahinda bitewe no kuba batarabona abakunzi.

Bwakozwe muri Kamena 2023 bukorwa n’umuhanga mu mitekerereze Andrew Thomas wo muri Kaminuza ya Swansea yo mu Bwongereza. Yabukoze yifashishije uburyo bwa ‘Poll’ ku Rukuta rwa X, hagaragara iryo janisha hakurijijwe abasubije.

Isesengura ry’ubwo bushakashatsi kandi rigaragaza ko hafi kimwe cya kabiri cy’abasore b’iyi myaka bahura n’ihungabana rishingiye ku kuba bonyine, ibinagira uruhare mu bwigunge bwibasira urubyiruko. Abasubije bukorwa bagera ku 2.600 barimo 55,1% by’igitsinagabo na 44,9% b’igitsinagore, bemeye ko bahuye n’ibi byiyumviro.

Snapchat-769264752~2.jpg



 

Inkuru Bijyanye
Izindi