Uko abahanzi bakuru baryamira abakiri bato bakishakisha

May 15th, 2025 14:38 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
 Uko abahanzi bakuru baryamira abakiri bato bakishakisha

Kenshi na kenshi iyo umuhanzi agiye kwinjirra mu muziki akoresha imbaraga zore afite zimufasha kumenyekana muru izo nzira niho usanga amakosa n’amaniza ashyira ku bahanzi bato ku buryo bazinukwa burundu ibijyanye na muzika.

Umwe mu bahanzi bakiri bato  bahuye n’amananiza ari  mu muziki  ni Niyonzima Justin ukoresha izina rya Jeje.

 

Uyu muhanzi washyize  hanze indirimbo nshya yise ‘Mpa Love’ yatangaje ko bimwe mu bintu byagiye bimugora mu gutangira umuziki harimo no kwishyura abahanzi bafite izina ngo bakorane bakarya amafaranga yabahaye ariko ntibubahirize isezerano bagiranye.


Igitangaje kuri uyu muhunza ni uko amaranye iki gikomere imyaka  irenga umunani bitewe n’imbogamizi nyinshi yagiye ahura nazo harimo no kwizera abahanzi bafite amazina ariko bakamutenguha nyuma.

 

Avuga ko hari abahanzi yagiye yishyura amafaranga ngo bakorane kugirango azamure urwego rwe ariko nyuma bikaza kurangira batongeye kumuvugisha kugera ubwo nawe acitse intege akarekera kubiruka inyuma.

 

Ati “. Ndabyibuka neza muri 2019 nigeze kwishyura umuhanzi Fireman ngo dukorane indirimbo ariko ibyo yankoreye nyuma byatumye nshaka guhagarika umuziki kuko nabonaga ndi gushora mu bantu badaha agaciro ibyo nkora.”

 

Uretse Fireman avuga ko hari n’abandi bahanzi bagiye bamukora nk’ibyo.

 

Uyu muhanzi yavuze ko yahisemo gufata umwanzuro wo kwikorera ibihangano abirimo wenyine akareka gukomeza kwiruka ku bantu batamushaka.


Iyi ndirimbo nshya  ya Jeje yakozwe n’umunya-Tanzania witwa R.Bier, irangizwa na Producer Evydecks, amashusho atunganywa na K. Justin.

Wayireba unyuze hano : 
https://youtu.be/pPEZsSTLdBQ  

 

Jeje333.jpg
Jeje avuga ko abahanzi bakiri bato bahura n'ingorane ziremereye zituma benshi bahita bareka umuziki
Inkuru Bijyanye
Izindi