U Rwanda Rwagaragaje Ko Guhagarika Umubano n’u Bubiligi Ntacyo Biri Bwice

Leta y’u Rwanda yagaragaje ko guhagarika umubano n’u Bubiligi ntacyo biri bwice kuko n’ubundi ngo byari ukubeshyanya.
Ibi byashimangiwe n'umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain B. Mukuralinda, aho yavuze ko n’ubundi iki gihungu cyakoraga mu buryo bwa kiryarya, Mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Mbere taliki 17 Werurwe 2025.
Alain Mukuralinda, yavuze ko u Bubiligi bwajyaga buca ruhinganyuma bukajya gukomatanyiriza u Rwanda mu bindi bihugu kugirango ruhabwe ibihano.
Yagize ati: Ese wavuga ko ukomeje kugirana umubano n’igihu runaka, ariko ugahindukira ukajya kubwira ibindi bihugu byose, indi miryango ibindi bigo by’imari uti ni mubahane!”
Uwo mubano rero ngo asanga waba udasobanutse bivuze ko byari ukuba ari ukubeshyana, "Leta y’u Bubiligi icyifitemo imyumvire ya gikoloni imaze igihe kirenga ikinyejana bityo kuba umubano wacika ntacyo byaba bitwaye."
Ikindi Bwana Mukuralinda yakomojeho kuri iki gihugu cy’u Bubiligi, ni ukuba cyaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi (1994), ariko bukaba butanaterwa ipfunwe na byo ngo bube bwagerageza gukosora amateka y’ahahise.
Nyuma yuko u Rwanda rufashe icyemezo cyo guhagarika uyu mubano, Ububiligi bwahise butangaza ko bugiye gutumira uhagarariye inyungu z'u Rwanda muri iki guhugu ngo atange Ibisobanuro.
Icyakora Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Olivier Nduhungirehe yahise atangaza ko nta Mudipolomate warwo uzitabira ubutumire bw'Ububiligi.
Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje iy’u Bubiligi ko yahagaritse umubano wayo nabwo mu bya dipolomasi, inategeka Abadipolomate b’iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.
Ni umwanzuro Guverinoma y’u Rwanda yafashe kuri uyu wa Mbere tariki 17 Werurwe, ivuga ko ugomba guhita ushyirwa mu bikorwa. U Rwanda rwavuze ko rwawufashe nyuma yo kubyigana ubushishozi mu ngeri zose, bitewe n’imyitwarire yabwo ya gikoloni.
Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga rivuga ko u Bubiligi bwakomeje gutesha agaciro u Rwanda.
Perezida Paul Kagame yari aherutse kuvuga ko u Rwanda rudashobora kwihanganira imyitwarire y’u Bubiligi, ko rugomba gufata umwanzuro ukomeye.
Ati “Ibyago bimwe dufite ni ukuba twarakolonijwe n’agahugu gato nk’u Rwanda ndetse ako gahugu kagatema u Rwanda, kakarucamo ibice ngo rungane nka ko Ubwo ni u Bubiligi mvuga kandi ndaza kubwihanangiriza. U Bubiligi bwishe u Rwanda mu mateka arenze imyaka 30, rukajya rutugarukaho abasigaye rukabica. twarabihanangirije kuva kera, turaza kubihanangiriza n’ubu."
Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Bubuligi aribwo bumaze iminsi bushishikariza ibihugu n’inzego zitandukanye gufatira u Rwanda ibihano.
