"Njyewe nunkubita ku musaya umwe, nugira amahirwe urasigara uri muzima" - Perezida Kagame

Mar 16th, 2025 14:21 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
"Njyewe nunkubita ku musaya umwe, nugira amahirwe urasigara uri muzima" - Perezida Kagame

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kudakubitwa mu musaya umwe ngo batege undi

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko nk’umuntu ntawe yakwemerera ko amukubita urushyi mu musaya umwe, ngo narangiza  atege undi, asaba Abanyarwanda bose kugira imyumvire nk’iyo.

 

Umukuru w'Igihugu yagarutse kuri ibi kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Werurwe 2025 ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali muri BK Arena.

 

Perezida Kagame yifashishije inyigisho zo muri Bibiliya ziboneka mu gitabo cya Matayo 5:39 hagira hati “Ariko njyewe ndababwira kutitura inabi mwagiriwe. Ahubwo umuntu nagukubita urushyi mu musaya w’iburyo, umuhe n’undi musaya.”

 

Perezida Kagame yasobanuye ko adashobora kwemera gutegera umuntu umusaya ngo akubitemo urushyi, anasaba Abanyarwanda kutagira iyo migirire.

 

Ati “Muri za nyigisho ariko nta kibazo mfitanye nazo, ngo iyo bagukubise ku musaya umwe harya urahindura ugatega n’undi? Ibyo ntabyo ndimo. Mumbabarire munyumve nta n’uwo mbisabye ngo abe ari ko abigira rwose.”

 

Kuri Perezida Kagame yagaragaje ko umukubise urushyi mu musaya umwe, atagutegera uwa kabiri.

 

Ati “Njyewe nukubita ku musaya umwe, nugira amahirwe urasigara uri muzima, iyo ni yo dini yanjye. Nukubita aha [ku musaya] ndakubita n’ahandi aho ari ho hose hashoboka, ntabwo muri ibi bibazo turimo iyo mikino cyangwa iyo myumvire (ikwiriye).”

 

Yashimangiye ko Abanyarwanda bakwiye gukomeza inzira batangiye yo kubaka igihugu cyabo.

 

Ati “Icy’ibanze ni uko twakomeza inzira turimo yo kubaka igihugu cyacu, ubumwe bwacu, imbaraga zacu no kubana neza n’abandi. Ari abaturanyi bacu ari n’abandi bakure turifuza kubana neza nabo ariko bagomba kuduha amahoro, twifuza, dukeneye, nk’uko natwe twakora ibyumvikana bizima kuri bo.”

 

Yerekenye ko u Rwanda rwari ahantu habi cyane, ku buryo hari benshi badashimishwa no kurubona rwarongeye kuzuka, ariko ko Abanyarwanda bagomba gukomeza gushikama.

 

Ati “U Rwanda rwari ahantu iki gihugu kitazongera kuba igihugu. Rero hari abo byatangaje cyangwa byababaje kubona abantu bongera kuzuka. Kugira ngo dusubire hariya tuvuye kereka utarahabaye, nta wahasubira, ni yo mpamvu tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo tutazahasubira. Mukomeze inzira iduteza imbere nubwo hari abaduca intege cyangwa abashaka ko babirwanya ntitugire aho tugera.”

 

Perezida Kagame yasabye abaturage gukomeza kubaka no gukomeza umuvuduko w’imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu.

 

Yakebuye kandi abayobozi batuzuza inshingano zabo uko bikwiye, yerekana ko bahinduye iyo myumvire byafasha igihugu mu kugabanya icyuho cyaterwa n’abashaka ko kigana ahabi.

 

Yijeje ko u Rwanda rwiteguye gukomeza guhangana n’abakomeje kurutuka no kuruharabika ndetse n’ibyashaka gukoma mu nkokora iterambere ry’Abanyarwanda muri rusange.

 

Yongeye kugaruka ku nkuru y’umukecuru mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abicanyi babajije uko bari bumwice, ahitamo kubacira mu maso arabavuma.

054a0696-3cc19.jpg
Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rutazemera gukomeza gucunaguzwa n’u Bubiligi
054a0317-0b724.jpg
Perezida Kagame yasabye abaturage gukomeza kubaka no gukomeza umuvuduko w’imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu
Perezida Kagame yaganiriye n’abatuye Umujyi wa Kigali, yihaniza u Bubiligi.jpg
Perezida Kagame yaganiriye n’abatuye Umujyi wa Kigali, yihaniza u Bubiligi
054a0314-8ea6d.jpg
Inkuru Bijyanye
Izindi