Miss Mutesi Jolly atunze isakoshi igura miliyoni 11Frw

May 5th, 2026 16:15 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
Miss Mutesi Jolly atunze isakoshi igura miliyoni 11Frw

Miss Mutesi Jolly ufite ikamba rya Miss Rwanda 2016, yatunguranye yereka abamukurikira amafoto mashya ye agaragaramo afite isakoshi ya Hermès Kelly Bag igura akayabo ka miliyoni 11Frw z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni mu mafoto yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze ku gicamunsi cyo tariki ya 03 Gicurasi 2026.

 

Iyo sakoshi yitwa Hermès Kelly Bag ni imwe mu masakoshi ahenze cyane  ku Isi, ikorwa n’uruganda rwo mu Bufaransa rwa Hermès yitiriwe Grace Kelly umukinnyi wa filime wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 

Aya masakoshi ya Hermès Kelly Bag ntabwo  akunze kuboneka ku isoko kuko  kugirango uyibone bisaba kuvugana no ku ruganda ibizwi nko gutanga ‘Commande’ ukabamenyesha ko uyishaka bakayigukorera.

 

Iyi sakoshi Miss Mutesi Jolly afite igura hagati y’amafaranga ibihumbi 8$ kugera ku bihumbi  30$ by’Amadorali y’America   bitewe n’ingano yayo, uruhu ikozemo ndetse n’uburyo iboneka ku isoko.

 

Iyi sakoshi ihenze cyane yiyongera ku bindi bintu by’agaciro kenshi afite birimo imodoka ye ya Mercedes-Benz G63 – 2025 Class igura hafi miliyoni 500Rwf, inzu ye y’umuturirwa yuzuye imutwaye akabakaba miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda , n’ibindi byinshi.

 

Muri aya mafoto yari yambaye ikanzu ndende yakozwe n’uruganda rwa Gucci, ndetse n’inkweto ndende zikorwa n’uruganda rwa Amina Muaddi  izi nkweto na zo zigura akayabo zambawe n’ibyamamare nka Kim Kardashian, Rihanna , Bella Hadid, n’abandi benshi mu bihe bitandukanye.

jo1-768x1024.jpg
Isakoshi ihenze ya Hermès Kelly Bag niyo Miss Mutesi Jolly atunze
jo3-768x1024.jpg
Amasakoshi ya Hermès Kelly Bag ntabwo  akunze kuboneka ku isoko kuko  kugirango uyibone bisaba kuvugana no ku ruganda ibizwi nko gutanga ‘Commande’ ukabamenyesha ko uyishaka bakayigukorera
jo2-768x1024.jpg
Inkuru Bijyanye
Izindi