Ibyibanze wamenya ku mushinga w’indangamuntu nshya y’ikoranabuhanga

Indangamuntu y’ikoranabuhanga, SSDID, ni indangamuntu umuntu azaba ashobora guhabwa ikarita yayo nk’uko bisanzwe, indi iri mu buryo bwa QR Code ku buryo wayigendana muri telefoni cyangwa mudasobwa ndetse no guhabwa nimero izwi nka ‘token’ ushobora gukoreshwa mu kubona amakuru yawe, itandukanye na nimero y’indangamuntu.
Umushinga w’indangamuntu y’ikoranabuhanga biteganyijwe ko uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itatu.
Ibikorwa byo kubaka Sisitemu y’Indangamuntu y’ikoranabuhanga bizashorwamo asaga miliyari 40Frw.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu [NIDA], cyatangaje ko muri gahunda izwi nka ‘pre-enrollment platform’ yo kwemeza umwirondoro w’Abaturarwanda usanzwe mu irangamimerere no gukosora ku bafite amakosa muri sisitemu y’indangamuntu nka kimwe mu bibanziriza indangamuntu koranabuhanga hamaze kwiyandikisha abantu barenga 3300.
Uretse kujyana n’umuvuduko w’iterambere mu ikoranabuhanga, Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko ikarita ndangamuntu y’ikoranabuhanga izafasha igihugu kuziba icyuho kigaragara mu buryo bukoreshwa mu kumenya imyirondoro y’abaturage hagamijwe guteza imbere uburyo bukwiye bwo gutanga serivisi mu nzego z’abikorera no mu za Leta.
Umushinga w’indangamuntu y’ikoranabuhanga ni agace k’umushinga mugari u Rwanda rufatanyijemo na Banki y’Isi washowemo agera kuri miliyari 200 Frw.
Umushinga w’indangamuntu y’ikoranabuhanga biteganyijwe ko uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itatu. Ibikorwa byo kubaka Sisitemu y’Indangamuntu y’ikoranabuhanga bizashorwamo asaga miliyari 40Frw.
Mu mwaka wa 2024/2025 uyu mushinga wari wagenewe ingengo y’imari ingana na 5.397.688.170 Frw. Muri 2025/2026, wagenewe ingengo y’imari y’angana na 12.265.253.074 Frw.
Indangamuntu y’ikoranabuhanga, SSDID, ni indangamuntu umuntu azaba ashobora guhabwa ikarita yayo nk’uko bisanzwe, indi iri mu buryo bwa QR Code ku buryo wayigendana muri telefoni cyangwa mudasobwa ndetse no guhabwa nimero izwi nka ‘token’ ushobora gukoreshwa mu kubona amakuru yawe, itandukanye na nimero y’indangamuntu.
Ibimenyetso bizashyirwa mu ndangamuntu
Ubusanzwe, amakuru yafatwaga ku ndangamuntu zikoreshwa ubu ni ifoto y’isura ya nyiri kuyifata, umukono ndetse n’ibikumwe bye, ariko kuri iyi nshuru haziyongeramo ibindi.
Birimo; Ifoto igaragaza amaso,
Ibikumwe by’intoki zose [10],
Ishusho y’imboni,
Amazina y’umuntu,
Igihe yavukiye, aho yavukiye, ababyeyi be,
Email na nimero za telefone ku bazifite.
Abana bakivuka kugeza ku myaka itanu, bazafatwa ifoto igaragaza mu maso gusa naho abana guhera ku myaka 5 kuzamuka, bazafata ibipimo ndangamiterere byose. Abari munsi y’imyaka 18 bazajya baherekezwa n’ababyeyi cyangwa ababarera.
Gusa ariko abana bari hejuru y’imyaka itanu, nibakura bakageza ku myaka 16, bya bimenyetso byafashwe bizavugururwa, hatangwe ibijyanye n’ikigero bagezemo.
Abafite ubumuga bw’ingingo zitandukanye zikeneye gufatirwa ibimenyetso, sisitemu yubatse mu buryo bigaragaza ko hari ibice runaka umuntu adafite, ku buryo hazajya hafatwa amakuru y’ingingo bafite gusa.
Mu gukusanya aya makuru, hari kwifashishwa ikoranabuhanga rigezweho ku buryo acungwa neza ntabe yagerwaho n’umuntu utabifitiye uburenganzira.
Ukeneye kugera kuri aya makuru, azajya aba yarabiherewe uburenganzira muri sisitemu ya NIDA, kandi nabwo amakuru akanyura mu nzira zitekanye kugira ngo amugereho.
Hari n’itsinda rishinzwe gukurikirana umutekano wayo umunsi ku wundi.
Ikindi ni uko hashigiwe kuri serivisi zitandukanye zitangwa mu gihugu, amakuru akenerwa na yo aba atandukanye.
Kuri iyi ndangamuntu nshya, nyirayo ni we uzajya uba afite uburenganzira bwo kugena abonwa n’uyakeneye.
Hazakorwa porogaramu ya telefoni umuturage azajya yifashisha atanga uburenganzira ku makuru ye, n’uburyo buzahabwa utanga serivisi bwo kuyageraho ariko byemejwe na nyirayo.
