Abajura bibye divayi ifite agaciro k’arenga miliyari 8 Frw

Oct 9th, 2026 14:52 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
Abajura bibye divayi ifite agaciro k’arenga miliyari 8 Frw

Abajura bagera kuri barindwi bagiye kwiba amacupa ya divayi agera kuri 30.000, afite agaciro ka miliyoni eshanu z’amayero (arenga miliyari 8 Frw), mu bubiko bwa sosiyete Marchesi Antinori yo mu Butaliyani.

Ubu bujura bwabereye hafi y’Umujyi wa Cortona, mu Karere ka Tuscany, mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 4 Ukwakira 2026. Abajura babanje guhagarika uburyo bwo gutanga impuruza no kwangiza zimwe muri camera z’umutekano, mbere yo gukoresha amakamyo abiri n’ibikoresho byo guterura imizigo bapakira divayi.

Mu macupa yibwe harimo Solaia, Tignanello na Guado al Tasso. Amwe muri yo asanzwe agurishwa hagati y’amayero 120 na 300, mu gihe hari ashobora kugera ku mayero 500. Amacupa 10.000 mu yibwe ni ayo mu bwoko bwa Solaia.

Umuyobozi Mukuru wa Marchesi Antinori, Renzo Cotarella, yavuze ko abakoze ubu bujura bashobora kuba bari barabiteguye neza kandi bafite amakuru ku gaciro ka divayi bari bagiye kwiba.

Ati “Turacyizera ko tuzashobora kubona divayi yacu. Amakamyo abiri ntashobora kuburirwa irengero.”

Polisi y’u Butaliyani yatangiye iperereza, ariko kugeza ku wa 9 Ukwakira 2026 nta muntu wari wafashwe kandi divayi yari itaraboneka.

Marchesi Antinori yashinzwe mu 1385 kandi yohereza divayi mu bihugu 170. Mu mwaka ushize, yinjije miliyoni 263 z’amayero.
 

Inkuru Bijyanye
Izindi